24 Naho abo wampaye Data, ndifuza ko aho ndi na bo bahabana nanjye,+ kugira ngo na bo barebe icyubahiro wampaye, kuko wankunze urufatiro+ rw’isi+ rutarashyirwaho.
17 Niba rero turi abana, turi n’abaragwa: turi abaragwa b’Imana rwose, ariko turi abaraganwa+ na Kristo, niba tubabarana+ na we kugira ngo nanone tuzahererwe ikuzo hamwe na we.+
16 kuko Umwami ubwe azamanuka avuye mu ijuru+ agatanga itegeko mu ijwi riranguruye no mu ijwi ry’umumarayika mukuru+ n’iry’impanda y’Imana,+ maze abapfuye bunze ubumwe na Kristo bakabanza kuzuka.+