19 Yesu arabasubiza ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko nta kintu na kimwe Umwana ashobora gukora yibwirije, keretse gusa icyo abonye Se akora,+ kuko ibyo Uwo akora ari byo n’Umwana akora.
28 Hanyuma Yesu aravuga ati “nimumara kumanika+ Umwana w’umuntu,+ ni bwo muzamenya ko ndi uwo mbabwira ko ndi we,+ kandi ko nta cyo nkora nibwirije,+ ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije.+
3 Ni we shusho y’ikuzo ryayo,+ kandi ni we shusho nyakuri ya kamere yayo,+ ni na we utuma ibintu byose bikomeza kubaho binyuze ku ijambo rifite imbaraga;+ amaze gukuraho ibyaha byacu+ yicaye iburyo+ bwa Nyir’icyubahiro mu ijuru.+