Matayo 24:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “Icyo gihe ni bwo abantu bazabatanga ngo mubabazwe+ kandi bazabica.+ Muzangwa+ n’amahanga yose abahora izina ryanjye.+ Ibyakozwe 8:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Sawuli na we yemera ko yicwa.+ Uwo munsi haduka ibitotezo+ bikomeye byibasira itorero ry’i Yerusalemu; abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira+ mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya. Ibyakozwe 12:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Yica Yakobo umuvandimwe wa Yohana,+ amwicishije inkota.+ Ibyakozwe 26:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi+ yose ngerageza kubahatira kwihakana, kandi kubera ko nari narashajijwe cyane no kubarwanya, byatumye njya kubatotereza no mu yindi migi.
9 “Icyo gihe ni bwo abantu bazabatanga ngo mubabazwe+ kandi bazabica.+ Muzangwa+ n’amahanga yose abahora izina ryanjye.+
8 Sawuli na we yemera ko yicwa.+ Uwo munsi haduka ibitotezo+ bikomeye byibasira itorero ry’i Yerusalemu; abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira+ mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya.
11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi+ yose ngerageza kubahatira kwihakana, kandi kubera ko nari narashajijwe cyane no kubarwanya, byatumye njya kubatotereza no mu yindi migi.