Yesaya 6:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Na we arambwira ati “genda ubwire ubu bwoko uti ‘mujye mwumva, mwongere mwumve, ariko mwe gusobanukirwa; kandi mujye mureba, mwongere murebe ariko mwe kugira icyo mumenya.’+ Yeremiya 5:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 abahanuzi bahanura ibinyoma,+ n’abatambyi bagategeka uko bishakiye,+ kandi abagize ubwoko bwanjye bishimiye ko bikomeza kugenda bityo.+ None se muzabigenza mute ku iherezo ryabyo?”+ Ezekiyeli 12:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 “mwana w’umuntu we, dore utuye hagati y’ab’inzu y’ibyigomeke;+ bafite amaso yo kureba ariko ntibabona,+ bafite amatwi yo kumva ariko ntibumva,+ kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke.+ Abaroma 11:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 nk’uko byanditswe ngo “Imana yabashyize mu bitotsi byinshi+ byo mu buryo bw’umwuka, ibaha amaso kugira ngo batabona, n’amatwi ngo batumva, kugeza no kuri uyu munsi.”+
9 Na we arambwira ati “genda ubwire ubu bwoko uti ‘mujye mwumva, mwongere mwumve, ariko mwe gusobanukirwa; kandi mujye mureba, mwongere murebe ariko mwe kugira icyo mumenya.’+
31 abahanuzi bahanura ibinyoma,+ n’abatambyi bagategeka uko bishakiye,+ kandi abagize ubwoko bwanjye bishimiye ko bikomeza kugenda bityo.+ None se muzabigenza mute ku iherezo ryabyo?”+
2 “mwana w’umuntu we, dore utuye hagati y’ab’inzu y’ibyigomeke;+ bafite amaso yo kureba ariko ntibabona,+ bafite amatwi yo kumva ariko ntibumva,+ kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke.+
8 nk’uko byanditswe ngo “Imana yabashyize mu bitotsi byinshi+ byo mu buryo bw’umwuka, ibaha amaso kugira ngo batabona, n’amatwi ngo batumva, kugeza no kuri uyu munsi.”+