ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 4:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 ari na ko urambura ukuboko kwawe kugira ngo ukize, kandi ibimenyetso n’ibitangaza+ bikorwe mu izina+ ry’umugaragu wawe wera+ Yesu.”

  • Ibyakozwe 6:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Icyo gihe Sitefano, wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga zayo, yakoreraga mu bantu ibitangaza n’ibimenyetso+ bikomeye.

  • Ibyakozwe 7:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Uwo mugabo ni we wabakuyeyo,+ amaze gukorera ibitangaza n’ibimenyetso muri Egiputa,+ mu Nyanja Itukura+ no mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine.+

  • Ibyakozwe 14:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nuko Pawulo na Barinaba bamara igihe kinini bavuga bashize amanga kuko Yehova yari yabahaye ubutware, agahamya ijambo ry’ubuntu bwe butagereranywa abaha gukoresha amaboko yabo ibimenyetso n’ibitangaza.+

  • Ibyakozwe 15:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Abari aho bose babyumvise baraceceka, batega amatwi Barinaba na Pawulo mu gihe babatekererezaga ibimenyetso byinshi n’ibitangaza Imana yakoreye mu banyamahanga, ibibanyujijeho.+

  • Abaroma 15:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 n’imbaraga zo gukora ibimenyetso n’ibitangaza+ hamwe n’imbaraga z’umwuka wera. Ni yo mpamvu uhereye i Yerusalemu kugera no mu karere+ kose ka Iluriko, nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo mu buryo bunonosoye.+

  • 2 Abakorinto 12:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Koko rero, muri mwe hakorewe ibimenyetso bigaragaza ko ndi intumwa,+ binyuze ku kwihangana kose+ n’ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze