Ibyakozwe 2:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 uwo muntu, nk’uko yatanzwe biturutse ku mugambi wagenwe w’Imana+ no ku bushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba, mwamumanitse ku giti mukoresheje amaboko y’abica amategeko, maze muramwica.+ Ibyakozwe 10:39 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 39 Kandi turi abahamya b’ibintu byose yakoreye mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yerusalemu. Ariko nanone bamwishe bamumanitse ku giti.+ Abagalatiya 3:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Kristo yaraducunguye+ adukiza+ umuvumo w’Amategeko ubwo yabaga ikivume+ mu cyimbo cyacu, kuko byanditswe ngo “havumwe umuntu wese umanitswe ku giti.”+ 1 Petero 2:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 We ubwe yikoreye ibyaha byacu+ mu mubiri we ku giti,+ kugira ngo adukize ibyaha+ kandi tubeho dukiranuka. “Imibyimba ye ni yo yabakijije.”+
23 uwo muntu, nk’uko yatanzwe biturutse ku mugambi wagenwe w’Imana+ no ku bushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba, mwamumanitse ku giti mukoresheje amaboko y’abica amategeko, maze muramwica.+
39 Kandi turi abahamya b’ibintu byose yakoreye mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yerusalemu. Ariko nanone bamwishe bamumanitse ku giti.+
13 Kristo yaraducunguye+ adukiza+ umuvumo w’Amategeko ubwo yabaga ikivume+ mu cyimbo cyacu, kuko byanditswe ngo “havumwe umuntu wese umanitswe ku giti.”+
24 We ubwe yikoreye ibyaha byacu+ mu mubiri we ku giti,+ kugira ngo adukize ibyaha+ kandi tubeho dukiranuka. “Imibyimba ye ni yo yabakijije.”+