ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 5:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Muzishime kandi munezerwe cyane,+ kuko ingororano zanyu+ ari nyinshi mu ijuru; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi+ bababanjirije.

  • Ibyakozwe 16:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Ariko ahagana mu gicuku,+ Pawulo na Silasi barasenga kandi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana,+ ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga.

  • Abaroma 5:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Kandi si ibyo gusa, ahubwo tujye twishima no mu gihe turi mu mibabaro,+ kubera ko tuzi ko imibabaro itera kwihangana,+

  • 2 Abakorinto 12:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ku bw’ibyo, nishimira intege nke, gutukwa, kuba mu bihe by’ubukene, gutotezwa no guhura n’ingorane ku bwa Kristo. Kuko iyo mfite intege nke ari bwo ngira imbaraga.+

  • Abafilipi 1:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 kuko mwatoneshejwe ku bwa Kristo, atari ukugira ngo mumwizere gusa,+ ahubwo ari no kugira ngo mubabazwe+ ku bwe.

  • Abaheburayo 10:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Kubera ko mwagaragarizaga impuhwe abari mu nzu y’imbohe, kandi mukemera kunyagwa+ ibyanyu mwishimye, muzi ko mufite ubutunzi bwiza kurushaho kandi burambye.+

  • 1 Petero 4:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Ahubwo mukomeze kwishima+ kuko musangira imibabaro na Kristo,+ kugira ngo mwishime kandi muzagire ibyishimo bisaze mu gihe ikuzo rye rizahishurwa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze