24 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati “dore ngiye gupfa, ariko Imana izabitaho rwose,+ kandi izabakura muri iki gihugu ibajyane mu gihugu yarahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”+
6 Nuko Imana iramubwira iti “ndi Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo.”+ Hanyuma Mose ahisha mu maso he kuko yatinyaga kureba Imana y’ukuri.
37 Kuba abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragaje mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa,+ igihe yitaga Yehova ‘Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.’+