6Mu mwaka wa magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa,+ Salomo yatangiye kubakira Yehova inzu.+ Hari mu mwaka wa kane+ ari ku ngoma muri Isirayeli, mu kwezi kwa Zivu,+ ari ko kwezi kwa kabiri.+
3Nuko Salomo atangira kubaka inzu ya Yehova+ i Yerusalemu ku musozi wa Moriya,+ aho Yehova yari yarabonekeye se Dawidi,+ ku mbuga bahuriraho ya Orunani+ w’Umuyebusi, aho Dawidi yari yarateguye.