26 amubonye amujyana muri Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose bateranira hamwe na bo mu itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa bitiwe Abakristo+ bwa mbere, biturutse ku Mana.
14 Ariko ndakwemerera iki, ko mu buryo buhuje n’inzira aba bita ‘agatsiko k’idini,’ ari muri ubwo buryo nkorera Imana ya ba sogokuruza+ umurimo wera, kuko nizera ibintu byose byavuzwe mu Mategeko+ n’ibyanditswe n’Abahanuzi.