11 aza aho turi. Afata umukandara wa Pawulo awibohesha ibirenge n’amaboko, aravuga ati “umwuka wera uravuze ngo ‘uku ni ko nyir’uyu mukandara Abayahudi bazamubohera+ i Yerusalemu bakamutanga+ mu maboko y’abanyamahanga.’”
24 Ubu rero nishimira mu mibabaro mbabazwa ku bwanyu,+ kandi nanjye ubwanjye, mu mubiri wanjye sindababazwa mu rugero rwuzuye+ bitewe n’uko ndi urugingo rw’umubiri wa Kristo, ari wo torero.+