6 Ariko Petero aramubwira ati “ifeza na zahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ni cyo nguha:+ mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti,+ haguruka ugende!”+
10 nimumenye mwese, ndetse n’Abisirayeli bose, ko ari mu izina rya Yesu w’i Nazareti,+ uwo mwamanitse+ ariko Imana ikamuzura mu bapfuye,+ ko uwo ari we utumye uyu muntu ahagarara hano imbere yanyu ari muzima.