Matayo 9:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Abantu bamaze gusohoka, arinjira afata ukuboko kw’ako gakobwa,+ nuko karahaguruka.+ Luka 7:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga, maze amuhereza nyina.+ Yohana 11:43 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 43 Amaze kuvuga ibyo, arangurura ijwi ati “Lazaro, sohoka!”+