Matayo 15:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 icyinjira mu kanwa k’umuntu si cyo kimuhumanya; ahubwo igituruka mu kanwa k’umuntu ni cyo kimuhumanya.”+ Ibyakozwe 10:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Arababwira ati “muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’umuntu w’ubundi bwoko cyangwa kumwegera.+ Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye cyangwa uhumanye.+ Abaroma 14:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Nzi neza kandi nemera mu Mwami Yesu ko nta kintu ubwacyo kiba cyanduye.+ Ahubwo iyo umuntu atekereza ko ikintu cyanduye, ni bwo gusa kiba cyanduye kuri we.+ 1 Timoteyo 4:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Impamvu y’ibyo ni uko icyaremwe n’Imana cyose ari cyiza,+ kandi nta kintu gikwiriye kujugunywa+ iyo cyakiranywe ishimwe,+ Tito 1:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ibintu byose ntibyanduye ku bantu batanduye.+ Ariko ku bantu banduye+ kandi batizera+ nta kintu na kimwe kitanduye, ahubwo ubwenge bwabo n’imitimanama yabo+ biranduye.
11 icyinjira mu kanwa k’umuntu si cyo kimuhumanya; ahubwo igituruka mu kanwa k’umuntu ni cyo kimuhumanya.”+
28 Arababwira ati “muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’umuntu w’ubundi bwoko cyangwa kumwegera.+ Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye cyangwa uhumanye.+
14 Nzi neza kandi nemera mu Mwami Yesu ko nta kintu ubwacyo kiba cyanduye.+ Ahubwo iyo umuntu atekereza ko ikintu cyanduye, ni bwo gusa kiba cyanduye kuri we.+
4 Impamvu y’ibyo ni uko icyaremwe n’Imana cyose ari cyiza,+ kandi nta kintu gikwiriye kujugunywa+ iyo cyakiranywe ishimwe,+
15 Ibintu byose ntibyanduye ku bantu batanduye.+ Ariko ku bantu banduye+ kandi batizera+ nta kintu na kimwe kitanduye, ahubwo ubwenge bwabo n’imitimanama yabo+ biranduye.