Yohana 5:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Nta muntu n’umwe Data acira urubanza, ahubwo ibyo guca imanza byose yabihaye Umwana,+ Ibyakozwe 17:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 kuko yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza+ rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yahaye abantu bose gihamya y’uko izabikora ubwo yamuzuraga+ mu bapfuye.” Abaroma 14:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Icyo ni cyo cyatumye Kristo apfa kandi akongera kuba muzima,+ kugira ngo abe Umwami w’abapfuye+ n’abazima.+ 2 Abakorinto 5:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Twese tugomba kuzerekanwa uko turi imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo,+ kugira ngo buri wese ahabwe ingororano ye ikwiriye ibyo yakoze ari mu mubiri, bihuje n’ibikorwa bye, byaba ibyiza cyangwa ibibi.+ 2 Timoteyo 4:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu ugomba kuzacira urubanza+ abazima n’abapfuye+ binyuze ku kuboneka kwe+ no ku bwami bwe,+ 1 Petero 4:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Ariko abo bantu bafite icyo bazaryozwa n’uwiteguye+ gucira urubanza abazima n’abapfuye.+
31 kuko yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza+ rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yahaye abantu bose gihamya y’uko izabikora ubwo yamuzuraga+ mu bapfuye.”
9 Icyo ni cyo cyatumye Kristo apfa kandi akongera kuba muzima,+ kugira ngo abe Umwami w’abapfuye+ n’abazima.+
10 Twese tugomba kuzerekanwa uko turi imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo,+ kugira ngo buri wese ahabwe ingororano ye ikwiriye ibyo yakoze ari mu mubiri, bihuje n’ibikorwa bye, byaba ibyiza cyangwa ibibi.+
4 Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu ugomba kuzacira urubanza+ abazima n’abapfuye+ binyuze ku kuboneka kwe+ no ku bwami bwe,+