Matayo 13:55 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 55 Uyu si wa mwana w’umubaji?+ Nyina ntiyitwa Mariya, n’abavandimwe be si Yakobo na Yozefu na Simoni na Yuda? Ibyakozwe 15:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Bamaze kuvuga, Yakobo aravuga ati “bagabo, bavandimwe, nimunyumve.+ Ibyakozwe 21:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ariko bukeye bwaho, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo,+ kandi abasaza bose bari bahari. 1 Abakorinto 15:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Nyuma y’ibyo yabonekeye Yakobo,+ hanyuma abonekera intumwa zose,+ Abagalatiya 1:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ariko mu ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo+ uva inda imwe+ n’Umwami wacu. Abagalatiya 2:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Koko rero, Yakobo+ na Kefa na Yohana, ari na bo babonwaga ko ari inkingi,+ bamaze kumenya ubuntu butagereranywa+ nahawe,+ baradushyigikiye jye na Barinaba,+ babigaragaza badukora mu ntoki,+ ngo tujye mu banyamahanga na bo bajye mu bakebwe.
55 Uyu si wa mwana w’umubaji?+ Nyina ntiyitwa Mariya, n’abavandimwe be si Yakobo na Yozefu na Simoni na Yuda?
9 Koko rero, Yakobo+ na Kefa na Yohana, ari na bo babonwaga ko ari inkingi,+ bamaze kumenya ubuntu butagereranywa+ nahawe,+ baradushyigikiye jye na Barinaba,+ babigaragaza badukora mu ntoki,+ ngo tujye mu banyamahanga na bo bajye mu bakebwe.