9 Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we.+ None nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?”+
5 Kuko ibi mubizi, ubwanyu mukaba mubisobanukiwe neza ko nta musambanyi+ cyangwa umuntu ukora ibikorwa by’umwanda cyangwa umunyamururumba,+ ni ukuvuga usenga ibigirwamana, ufite umurage uwo ari wo wose mu bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.+
5 Ku bw’ibyo rero, mwice+ ingingo z’imibiri+ yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina,+ ibyifuzo byangiza no kurarikira,+ ari byo gusenga ibigirwamana.