Ibyakozwe 20:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Mwe ubwanyu muzi ko aya maboko ari yo yampaga ibyo nkeneye,+ jye n’abo twari kumwe. 1 Abakorinto 4:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 kandi tukagoka+ dukoresha amaboko yacu.+ Iyo badututse tubasabira umugisha,+ iyo dutotejwe turihangana,+ 1 Abakorinto 9:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ariko muri ubwo buryo bwose bwateganyijwe, nta na bumwe nigeze nkoresha.+ Koko rero, ibi sinabyandikiye kugira ngo bingenzerezwe bityo, kuko icyambera cyiza ari uko napfa aho kugira ngo hagire umuntu uhindura ubusa impamvu mfite yo kwirata.+ 1 Abatesalonike 2:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukiyuha akuya. Kuba twarakoraga+ amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera,+ ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana. 2 Abatesalonike 3:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Mu by’ukuri, nanone igihe twari iwanyu twabahaga iri tegeko+ ngo “niba umuntu adashaka gukora, no kurya ntakarye.”+
12 kandi tukagoka+ dukoresha amaboko yacu.+ Iyo badututse tubasabira umugisha,+ iyo dutotejwe turihangana,+
15 Ariko muri ubwo buryo bwose bwateganyijwe, nta na bumwe nigeze nkoresha.+ Koko rero, ibi sinabyandikiye kugira ngo bingenzerezwe bityo, kuko icyambera cyiza ari uko napfa aho kugira ngo hagire umuntu uhindura ubusa impamvu mfite yo kwirata.+
9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukiyuha akuya. Kuba twarakoraga+ amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera,+ ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.
10 Mu by’ukuri, nanone igihe twari iwanyu twabahaga iri tegeko+ ngo “niba umuntu adashaka gukora, no kurya ntakarye.”+