14 Ntibikabeho ko nirata, keretse gusa nirase igiti cy’umubabaro+ cy’Umwami wacu Yesu Kristo. Kubera we, mbona ko isi yamanitswe,+ kandi isi na yo ikabona ko namanitswe.
8 Ku bw’ibyo, mbona ko ibintu byose ari igihombo iyo ntekereje agaciro gahebuje k’ubumenyi bwerekeye Kristo Yesu, Umwami wanjye.+ Ku bwe nemeye guhomba ibintu byose, kandi mbitekereza ko ari ibishingwe+ rwose kugira ngo nunguke Kristo,