19 n’imbaraga zo gukora ibimenyetso n’ibitangaza+ hamwe n’imbaraga z’umwuka wera. Ni yo mpamvu uhereye i Yerusalemu kugera no mu karere+ kose ka Iluriko, nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo mu buryo bunonosoye.+
5 kubera ko ubutumwa bwiza tubwiriza butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite imbaraga+ n’umwuka wera no kwemeza cyane,+ kuko muzi uko twitwaraga muri mwe ku bw’inyungu zanyu.+
16 Igihe twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuhaba kwe,+ ntitwakurikije imigani y’ibinyoma yahimbanywe amayeri,+ ahubwo twabibamenyesheje dushingiye ku kuba turi abagabo biboneye ikuzo rye.+