3 Ariko amagambo yose yahumetswe atavuga Yesu atyo, ntaba aturuka ku Mana.+ Byongeye kandi, ayo ni yo magambo yahumetswe ya antikristo, amagambo mwumvise ko yari kuza,+ none ubu akaba yaramaze kugera mu isi.+
14 Ayo ni yo magambo yahumetswe+ aturuka ku badayimoni, kandi ni yo akora ibimenyetso,+ agasanga abami+ bo mu isi yose ituwe+ kugira ngo abakoranyirize hamwe mu ntambara+ yo ku munsi ukomeye+ w’Imana Ishoborabyose.+