Yohana 13:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze+ namwe abe ari ko mukundana.+ Yohana 15:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Ngiri itegeko mbahaye: ni uko mukundana nk’uko nanjye nabakunze.+ 1 Yohana 4:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Kandi iri ni ryo tegeko Imana yaduhaye:+ ni uko ukunda Imana agomba no gukunda umuvandimwe we.+