5 Si uko twe ubwacu twujuje ibisabwa ku buryo twakwibwira ko hari ikintu icyo ari cyo cyose cyaturutse kuri twe,+ ahubwo kuba twujuje ibisabwa bituruka ku Mana.+
11 Nabaye umuntu udashyira mu gaciro. Ni mwe mwabinteye,+ kuko mwagombye kuba mwaragaragaje ko nkwiriye. Nta kintu na kimwe nigeze ngaragaramo ko ndi hasi y’izo ntumwa zanyu z’akataraboneka,+ nubwo nta cyo ndi cyo.+