17 Niba rero turi abana, turi n’abaragwa: turi abaragwa b’Imana rwose, ariko turi abaraganwa+ na Kristo, niba tubabarana+ na we kugira ngo nanone tuzahererwe ikuzo hamwe na we.+
10 Buri gihe, aho turi hose, mu mibiri yacu tugerwaho n’ibikorwa bizana urupfu byakorewe Yesu,+ kugira ngo ubuzima bwa Yesu bugaragarire no mu mibiri yacu.+
24 Ubu rero nishimira mu mibabaro mbabazwa ku bwanyu,+ kandi nanjye ubwanjye, mu mubiri wanjye sindababazwa mu rugero rwuzuye+ bitewe n’uko ndi urugingo rw’umubiri wa Kristo, ari wo torero.+