2 Hanyuma umwami ajya mu nzu ya Yehova ari kumwe n’abaturage b’i Buyuda n’i Yerusalemu bose, n’abatambyi+ n’abahanuzi na rubanda rwose, aboroheje n’abakomeye.+ Abasomera+ amagambo yose yanditse mu gitabo+ cy’isezerano+ bari babonye mu nzu ya Yehova.+