1 Abakorinto 9:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ariko muri ubwo buryo bwose bwateganyijwe, nta na bumwe nigeze nkoresha.+ Koko rero, ibi sinabyandikiye kugira ngo bingenzerezwe bityo, kuko icyambera cyiza ari uko napfa aho kugira ngo hagire umuntu uhindura ubusa impamvu mfite yo kwirata.+ 2 Abakorinto 11:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nyamara igihe nari kumwe namwe ngakena, nta n’umwe nabereye umutwaro,+ kuko abavandimwe baje baturutse i Makedoniya+ ari bo bampaye ibyo nari nkeneye byose. Koko rero, mu buryo bwose nakomeje kutababera umutwaro, kandi ni ko nzakomeza.+ 1 Abatesalonike 2:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukiyuha akuya. Kuba twarakoraga+ amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera,+ ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.
15 Ariko muri ubwo buryo bwose bwateganyijwe, nta na bumwe nigeze nkoresha.+ Koko rero, ibi sinabyandikiye kugira ngo bingenzerezwe bityo, kuko icyambera cyiza ari uko napfa aho kugira ngo hagire umuntu uhindura ubusa impamvu mfite yo kwirata.+
9 Nyamara igihe nari kumwe namwe ngakena, nta n’umwe nabereye umutwaro,+ kuko abavandimwe baje baturutse i Makedoniya+ ari bo bampaye ibyo nari nkeneye byose. Koko rero, mu buryo bwose nakomeje kutababera umutwaro, kandi ni ko nzakomeza.+
9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukiyuha akuya. Kuba twarakoraga+ amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera,+ ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.