6 Ubu rero, iyo turi mu makuba, aba ari ukugira ngo muhumurizwe kandi muzahabwe agakiza,+ cyangwa iyo duhumurizwa, aba ari ukugira ngo namwe muhumurizwe, mushobore kwihanganira imibabaro nk’iyo natwe tubabazwa.+
24 Ubu rero nishimira mu mibabaro mbabazwa ku bwanyu,+ kandi nanjye ubwanjye, mu mubiri wanjye sindababazwa mu rugero rwuzuye+ bitewe n’uko ndi urugingo rw’umubiri wa Kristo, ari wo torero.+