6 mu by’ukuri kuri twe hariho Imana imwe,+ Data,+ ari na yo ibintu byose bikomokaho, natwe tukaba turiho ku bwayo.+ Hariho n’Umwami umwe,+ ari we Yesu Kristo,+ ibintu byose bikaba byarabayeho binyuze kuri we,+ kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.
2 dutumbira Yesu, ari we Mukozi Mukuru+ wo kwizera kwacu,+ akaba ari na We ugutunganya. Kubera ibyishimo byamushyizwe imbere, yihanganiye+ igiti cy’umubabaro ntiyita ku isoni, yicara iburyo bw’intebe y’ubwami y’Imana.+