Ibyakozwe 23:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Nuko Pawulo yitegereza cyane abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, maze aravuga ati “bagabo, bavandimwe, nakomeje kugira umutimanama+ ukeye rwose imbere y’Imana kugeza n’uyu munsi.” Ibyakozwe 24:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Koko rero, muri ibyo nshyiraho imihati kugira ngo nkomeze kugira umutimanama+ utandega ikibi icyo ari cyo cyose, haba ku Mana cyangwa ku bantu. 1 Timoteyo 1:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Mu by’ukuri, intego y’iri tegeko ni ukugira ngo tugire urukundo+ ruvuye ku mutima utanduye,+ n’umutimanama ukeye+ no kwizera kuzira uburyarya.+ 1 Timoteyo 1:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 ukomeza kwizera no kugira umutimanama ukeye,+ uwo bamwe bahigitse+ maze ukwizera kwabo kukamera nk’ubwato bumenetse.+ 1 Timoteyo 3:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 bakomeza ibanga ryera+ ryo kwizera bafite umutimanama utanduye.+
23 Nuko Pawulo yitegereza cyane abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, maze aravuga ati “bagabo, bavandimwe, nakomeje kugira umutimanama+ ukeye rwose imbere y’Imana kugeza n’uyu munsi.”
16 Koko rero, muri ibyo nshyiraho imihati kugira ngo nkomeze kugira umutimanama+ utandega ikibi icyo ari cyo cyose, haba ku Mana cyangwa ku bantu.
5 Mu by’ukuri, intego y’iri tegeko ni ukugira ngo tugire urukundo+ ruvuye ku mutima utanduye,+ n’umutimanama ukeye+ no kwizera kuzira uburyarya.+
19 ukomeza kwizera no kugira umutimanama ukeye,+ uwo bamwe bahigitse+ maze ukwizera kwabo kukamera nk’ubwato bumenetse.+