11 Mu mwaka wa magana atandatu w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi n’irindwi w’uko kwezi, kuri uwo munsi amasoko yose y’imuhengeri arafunguka n’ingomero zo mu ijuru ziragomororwa.+
23 Nguko uko yatsembyeho ibifite ubuzima byose byari ku isi, uhereye ku muntu ukageza ku nyamaswa n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka n’ibiguruka byo mu kirere, akabitsemba ku isi.+ Nowa n’abari kumwe na we mu nkuge ni bo bonyine barokotse.+
9 “Ibi byambereye nko mu minsi ya Nowa.+ Nk’uko narahiye ko amazi yo mu gihe cya Nowa atazongera kurengera isi,+ ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira cyangwa ngo ngukangare.+