26 Mu buryo nk’ubwo, umwuka+ na wo udufasha mu ntege nke zacu,+ kuko aho ikibazo kiri, ari uko icyo twagombye gusaba mu isengesho mu gihe tugomba gusenga tuba tutakizi.+ Ariko umwuka+ ubwawo winginga ku bwacu, uniha iminiho itavuzwe.
18 ari na ko mu buryo bwose bwo gusenga+ no kwinginga mukomeza gusenga mu mwuka igihe cyose.+ Ku bw’ibyo kandi, mukomeze kuba maso mudacogora, kandi mwinginga musabira abera bose,