5 Namwe ubwanyu muri amabuye mazima yubakishwa inzu yo mu buryo bw’umwuka,+ kugira ngo mube abatambyi bera batamba ibitambo byo mu buryo bw’umwuka+ byemerwa n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo.+
6 Umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere arahirwa+ kandi ni uwera;+ urupfu rwa kabiri+ ntirubasha kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo, ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.+