3 “Yehova aravuga ati ‘nzabateza ibyago by’ubwoko bune:+ inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, n’ibiguruka mu kirere+ n’inyamaswa zo ku isi bibarye bibarimbure.
10 “‘Nabateje icyorezo nk’icyo nateje muri Egiputa.+ Abasore banyu nabicishije inkota,+ amafarashi yanyu ajyanwa ho iminyago.+ Natumye umunuko wo mu nkambi zanyu uzamuka ubagera mu mazuru;+ nyamara ntimwangarukiye,’+ ni ko Yehova avuga.