10 Ntutinye ibigiye kukugeraho.+ Dore Satani+ azakomeza gushyira bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe. Ibyo bizaberaho kugira ngo mugeragezwe mu buryo bwuzuye,+ kandi mumare iminsi icumi mubabazwa.+ Ujye uba uwizerwa kugeza ku gupfa,+ nanjye nzaguha ikamba ry’ubuzima.+