Kuva 15:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+ Zab. 92:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ikomeye!+Ibyo utekereza birimbitse cyane.+ Zab. 111:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Imirimo ya Yehova irakomeye,+ ד [Daleti]Abayishimira bose barayigenzura.+ Zab. 139:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Nzagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.+Imirimo yawe iratangaje,+ Kandi ubugingo bwanjye bubizi neza.+
11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+
14 Nzagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.+Imirimo yawe iratangaje,+ Kandi ubugingo bwanjye bubizi neza.+