2 “nimubivuge mu mahanga kandi mubitangaze.+ Nimushinge ikimenyetso+ kandi mubitangaze. Ntimugire icyo muhisha, muvuge muti ‘Babuloni yafashwe.+ Beli yakojejwe isoni.+ Merodaki yahiye ubwoba. Ibishushanyo byayo byakojejwe isoni,+ kandi ibigirwamana byayo biteye ishozi byahiye ubwoba.’