Yobu
Umubare w’amezi ye uri kumwe nawe;
Wamushyiriyeho itegeko kugira ngo atarirenga.
6 Reka kumuhanga amaso kugira ngo aruhuke,+
Kugeza ubwo azabona ibyishimo nk’ibyo umukozi ukorera ibihembo agira ku munsi we.
Kandi umushibu wacyo ukomeza kubaho.
8 Umuzi wacyo usazira mu butaka,
N’igishyitsi cyacyo kigapfira mu mukungugu,
10 Ariko umugabo w’umunyambaraga we arapfa, akarambarara yatsinzwe;
N’umuntu wakuwe mu mukungugu ashiramo umwuka; ubwo akaba ari he?+
12 Umuntu na we araryama ntabyuke.+
Ntibazakanguka kugeza aho ijuru rizaba ritakiriho,+
Kandi ntibazakangurwa ngo bave mu bitotsi byabo.+
Ugakomeza kumpisha kugeza aho uburakari bwawe buzashirira,
14 Ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho?+
Mu minsi yose y’imirimo yanjye y’agahato, nzategereza+
Kugeza igihe nzabonera ihumure.+
17 Washyize igicumuro cyanjye mu ruhago ushyiraho ikimenyetso gifatanya,+
Ushyira ubujeni ku ikosa ryanjye.
18 Nyamara n’umusozi ubwawo uratenguka ugashiraho,
N’urutare rugakurwa aho rwari ruri.
19 Amazi avungura amabuye,
Umuvu wayo ugakukumba umukungugu wo ku isi.
Uko ni ko nawe warimbuye ibyiringiro by’umuntu buntu.
22 Iyo umubiri we ukimuriho, ukomeza kubabara.
Kandi iyo ubugingo bwe bukiriho, bukomeza kugira agahinda.”