-
2 Ibyo ku Ngoma 8:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Buri munsi yatambaga ibitambo nk’uko Mose yabitegetse, agatamba ibyo ku Masabato,+ ibyo ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ n’ibyo ku minsi mikuru yategetswe yizihizwaga gatatu mu mwaka,+ ni ukuvuga ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando.*+
-
-
Nehemiya 10:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Nanone twishyiriyeho amategeko y’uko buri wese muri twe azajya atanga garama enye z’ifeza* buri mwaka zigenewe umurimo w’inzu y’Imana yacu,+ 33 kugira ngo haboneke imigati igenewe Imana,*+ ituro ry’ibinyampeke ritangwa buri gihe+ n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri gihe ku Masabato+ n’igihe ukwezi kuba kwagaragaye+ no ku minsi mikuru yategetswe.+ Nanone hazaboneka ibintu byera n’ibitambo bitambirwa ibyaha+ kugira ngo Abisirayeli bababarirwe* kandi hakorwe imirimo yose irebana n’inzu y’Imana yacu.
-