-
Abacamanza 17:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Mika amaze guha mama we izo feza, mama we afataho ibiceri by’ifeza 200 abiha umucuzi. Nuko akoramo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma, bishyirwa mu nzu ya Mika. 5 Uwo mugabo Mika yari afite inzu y’ibigirwamana kandi yakoze efodi+ n’ikigirwamana* cyo gusengera mu rugo,+ ashyiraho* umwe mu bahungu be kugira ngo amubere umutambyi.+
-