-
1 Samweli 6:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Abafilisitiya barababwira bati: “Nimusubizayo isanduku y’isezerano rya Yehova Imana ya Isirayeli, mugomba kuyohereza iri kumwe n’ituro, kugira ngo Imana ibababarire.+ Ibyo ni byo bizatuma mukira iyo ndwara kandi mugasobanukirwa impamvu Imana yabahannye.” 4 Abami b’Abafilisitiya barababaza bati: “None se ni iki twatanga kugira ngo Imana itubabarire?” Nabo barabasubiza bati: “Muzohereze ibishushanyo bitanu by’ibibyimba n’ibishushanyo bitanu by’imbeba byose bikozwe muri zahabu, mukurikije umubare w’abami b’Abafilisitiya,+ kubera ko buri wese muri mwe n’abami banyu mwahanganye n’icyorezo kimwe.
-