10 Uwo mupaka wavaga i Bala werekeza mu burengerazuba, ku Musozi wa Seyiri, ugaca ku Musozi wa Yeyarimu mu majyaruguru, ni ukuvuga Kesaloni, ukamanuka ukagera i Beti-shemeshi,+ ugakomeza ukagera i Timuna.+
12 Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja Nini*+ n’inkombe yayo. Uwo ni wo wari umupaka w’akarere kose abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo.
16 Ayini+ n’amasambu yaho, Yuta+ n’amasambu yaho na Beti-shemeshi n’amasambu yaho. Iyo ni yo mijyi icyenda yatanzwe mu karere kahawe umuryango wa Yuda n’uwa Simeyoni.
18 Abafilisitiya+ na bo bateye imijyi yo muri Shefela+ no muri Negebu ho mu Buyuda, bafata Beti-shemeshi,+ Ayaloni,+ Gederoti, Soko n’imidugudu yaho, Timuna+ n’imidugudu yaho na Gimuzo n’imidugudu yaho, hanyuma barahatura.