1 Samweli 17:4 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 4 Nuko mu ngabo z’Abafilisitiya havamo uwari ufite imbaraga kurusha abandi. Yitwaga Goliyati+ kandi yari uw’i Gati.+ Yari afite uburebure bwa metero zigera hafi kuri eshatu.* 1 Samweli 17:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Igiti cy’icumu rye cyari kinini, kingana n’igiti abantu baboha bakoresha,+ naho icyuma cyaryo cyapimaga nk’ibiro birindwi.* Hari umuntu wamutwazaga intwaro wagendaga imbere ye. 1 Samweli 21:9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 9 Umutambyi aramusubiza ati: “Hari inkota ya Goliyati+ wa Mufilisitiya wiciye mu Kibaya cya Ela.+ Ngiriya izingazingiyeho umwenda inyuma ya efodi.+ Niba uyishaka yifate kuko nta yindi ihari.” Dawidi aravuga ati: “Nubundi nta yindi imeze nka yo. Yimpe.”
4 Nuko mu ngabo z’Abafilisitiya havamo uwari ufite imbaraga kurusha abandi. Yitwaga Goliyati+ kandi yari uw’i Gati.+ Yari afite uburebure bwa metero zigera hafi kuri eshatu.*
7 Igiti cy’icumu rye cyari kinini, kingana n’igiti abantu baboha bakoresha,+ naho icyuma cyaryo cyapimaga nk’ibiro birindwi.* Hari umuntu wamutwazaga intwaro wagendaga imbere ye.
9 Umutambyi aramusubiza ati: “Hari inkota ya Goliyati+ wa Mufilisitiya wiciye mu Kibaya cya Ela.+ Ngiriya izingazingiyeho umwenda inyuma ya efodi.+ Niba uyishaka yifate kuko nta yindi ihari.” Dawidi aravuga ati: “Nubundi nta yindi imeze nka yo. Yimpe.”