-
1 Ibyo ku Ngoma 27:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Dawidi ntiyabaze abafite imyaka 20 n’abatarayigezaho, kuko Yehova yari yarasezeranyije ko yari gutuma Abisirayeli baba benshi bakangana n’inyenyeri zo mu kirere.+ 24 Yowabu umuhungu wa Seruya yari yatangiye kubabara ariko ntiyarangiza. Iryo barura+ ryatumye Imana irakarira Isirayeli, nuko umubare wabo ntiwandikwa mu nkuru z’ibyakozwe mu gihe cy’Umwami Dawidi.
-