-
2 Abami 11:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga, ahita aza abasanga ku nzu ya Yehova.+ 14 Nuko arebye abona umwami ahagaze iruhande rw’inkingi, nk’uko byari bisanzwe bigenda.+ Abakuru b’abasirikare n’abavuzaga impanda*+ bari bahagaze iruhande rw’umwami kandi abaturage bose bo mu gihugu bari bishimye bavuza impanda. Ataliya abibonye aca imyenda yari yambaye, arasakuza ati: “Muri abagambanyi! Mwangambaniye!” 15 Ariko umutambyi Yehoyada ategeka abayoboraga abasirikare ijana ijana,+ ni ukuvuga abakuru b’abasirikare, ati: “Nimumukure mu bantu kandi umukurikira wese mumwicishe inkota!” Umutambyi yari yavuze ati: “Ntimumwicire mu nzu ya Yehova.” 16 Baramufata bamujyana ku Irembo ry’Amafarashi ry’inzu y’umwami,*+ barahamwicira.
-