ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 11:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Mose abwira Yehova ati: “Kuki wandakariye? Kuki wampaye inshingano itoroshye yo kwita kuri aba bantu bose?+

  • Kubara 11:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Niba ari uku ugiye kungenza, nyica nonaha birangire.+ Ariko niba unyishimiye, ntiwemere ko ibyago bingeraho.”

  • 1 Abami 19:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Eliya akimara kubyumva agira ubwoba, arahaguruka arahunga kugira ngo aticwa,*+ ajya i Beri-sheba+ y’i Buyuda.+ Aho ni ho yasize umugaragu we. 4 Hanyuma agenda urugendo rw’umunsi wose mu butayu, aza kwicara munsi y’igiti cy’umurotemu.* Asaba Imana ko yakwipfira avuga ati: “Ndarambiwe! Yehova, ubu noneho nyica*+ birangire kuko nta cyo ndusha ba sogokuruza.”

  • Yobu 7:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Ku buryo nahitamo guhera umwuka,

      Ngahitamo gupfa aho gukomeza kumera gutya.*+

      16 Nanze cyane ubuzima.+ Sinshaka gukomeza kubaho.

      Ndeka! Kuko iminsi yo kubaho kwanjye ishira vuba nk’umwuka.+

  • Yona 4:2, 3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Nuko asenga Yehova ati: “Yehova, ibi si byo navuze igihe nari mu gihugu cyanjye? Ni yo mpamvu nahise mpunga nkigira i Tarushishi.+ Nari nzi ko uri Imana ifite impuhwe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ kandi ibabazwa n’ibyago bigera ku bantu. 3 None rero Yehova, nyica kuko gupfa bindutira kubaho.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze