-
Intangiriro 12:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nuko Aburamu anyura muri icyo gihugu agera i Shekemu+ hafi y’ibiti binini by’i More.+ Icyo gihe Abanyakanani ni bo bari batuye muri icyo gihugu. 7 Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati: “Iki gihugu+ nzagiha abazagukomokaho.”*+ Hanyuma aho hantu ahubaka igicaniro, acyubakira Yehova wari wamubonekeye.
-