-
Yosuwa 13:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Mu karere k’ibibaya, bahawe Beti-haramu, Beti-nimura,+ Sukoti,+ Safoni n’igice cyari gisigaye cy’ubwami bwa Sihoni w’i Heshiboni.+ Akarere kabo kagarukiraga mu burasirazuba bwa Yorodani, ukagenda ukagera mu majyepfo y’Inyanja ya Kinereti.*+ 28 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Gadi, hakurikijwe imiryango yabo, bahabwa n’imijyi n’imidugudu yaho.
-
-
Zab. 108:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
“Nzishima ntange i Shekemu+ habe umurage w’abantu banjye,
Kandi nzapima Ikibaya cya Sukoti ngihe uwo nshaka.+
8 Akarere ka Gileyadi+ ni akanjye, akarere k’Abamanase na ko ni akanjye.
Akarere ka Efurayimu ni ingofero* yanjye.+
Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+
9 Mowabu ni nk’ibase nkarabiramo.+
Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+
Nzarangurura ijwi nishimira ko natsinze u Bufilisitiya.”+
-