10 Ni nde uzanjyana mu mujyi ukikijwe n’inkuta?
Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+
11 Ese hari undi utari wowe Mana wadutaye?
Mana yacu, dore ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba!+
12 Dutabare udukize amakuba,+
Kuko gutabarwa n’umuntu nta cyo byamara.+
13 Imana ni yo izaduha imbaraga.+
Yo ubwayo izakandagira abanzi bacu.+