25 Nanone Dawidi n’abayobozi b’amatsinda yakoraga umurimo batoranyije bamwe mu bahungu ba Asafu, aba Hemani n’aba Yedutuni,+ kugira ngo bahanure bakoresheje inanga, ibyuma by’umuziki bifite imirya+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+ Aba ni bo batoranyirijwe gukora uwo murimo: