Umubwiriza 2:16 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 16 Kuko umunyabwenge n’umuntu utagira ubwenge bombi batazakomeza kwibukwa.+ Mu minsi mike gusa buri wese azaba yibagiranye. Uko umunyabwenge azapfa ni ko n’umuntu utagira ubwenge azapfa.+ Umubwiriza 8:10 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Nanone nabonye abantu babi bahambwa. Abo ni bo bajyaga binjira ahera kandi bagasohoka, ariko bahise bibagirana mu mujyi bakoreyemo ibyo byose.+ Ibyo na byo ni ubusa! Umubwiriza 9:5 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 5 Abazima bazi ko bazapfa,+ ariko abapfuye bo nta cyo bazi,+ kandi nta bihembo bongera guhabwa, kuko baba batacyibukwa.+
16 Kuko umunyabwenge n’umuntu utagira ubwenge bombi batazakomeza kwibukwa.+ Mu minsi mike gusa buri wese azaba yibagiranye. Uko umunyabwenge azapfa ni ko n’umuntu utagira ubwenge azapfa.+
10 Nanone nabonye abantu babi bahambwa. Abo ni bo bajyaga binjira ahera kandi bagasohoka, ariko bahise bibagirana mu mujyi bakoreyemo ibyo byose.+ Ibyo na byo ni ubusa!
5 Abazima bazi ko bazapfa,+ ariko abapfuye bo nta cyo bazi,+ kandi nta bihembo bongera guhabwa, kuko baba batacyibukwa.+